-->

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2015, umuryango Ibikorwa by’Ishimwe (Acts of Gratitudes-AOG) wateye inkunga y’imyenda impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe. Iyo myenda yatanzwe igera ku bihumbi 13.000 yakusanyijwe n’abasangirangendo b’uyu muryango. Karangwa Alphonse wari uyoboye itsinda ry’abasangiragendo bari bagiye muri iki gikorwa yasobanuye amavu n’amavuko y’uyu muryango ndetse n’impamvu bahisemo kuza gutera inkunga y’imyenda impunzi z’Abarundi ziri muri iyi nkambi. Yakomeje avuga ko ari inshingano za AOG gufasha abantu bose bababaye na cyane ko muri uyu muryango hari ihame rivuga ko buri wese yafasha. Uwungirije Umuyobozi w’iyi nkambi Mukansonera Pascasie akaba n’umukozi wa Minisiteri ishinzwe Gucunga Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDIMAR) yashimiye umuryango AOG uburyo wagize igitekerezo cyiza cyo kwibuka impunzi z’Abarundi. Ibi biri muri gahunda z’uyu muryango usanzwe urihira amashuri abanyeshuri batishoboye, usura abarwayi mu bitaro bagahabwa amafunguro, utera inkunga ba rwiyemezamirimo baciriritse ndetse no ukanatanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye. Uyu muryango umaze kugera ku banyamuryango barenga 250 aho buri wese atanga uko yifite bakabasha kugera ku bikorwa by’ishimwe baba biyemeje mu rwego rwo kwitura ineza baba baragiriwe.