Everyone can help!

Donate

FAQs

ICYITONDERWA: Umanutse hasi cyane ushobora kubona iyi nyandiko mu Kinyarwanda
NOTE: See a Kinyarwanda version far below.

 1.What is AOG?

AOG an acronyme for ACTS OF GRATITUDE.

2.What kind of organization is AOG?

Acts Of Gratitude (AOG) a National Non Govermental Organization (NGO)/Nonprofit registered and operating in Rwanda.

3.What is the mission of AOG?

AOG aims to foster the culture of giving back in order to save more vulnerable people and build a community of socially responsible people of all categories for Rwanda.

4.Who are the AOG community members? Or who can join AOG?

AOG community members are grateful people who have been helped (by family, friends, nonprofit organizations, ...) and feel that they owe the community a debt of gratitude and active involvement. At AOG we believe that ‘everyone can help’. Thus, people of all catergories (adult and young, who went to school or not, females and males, rich and poor, white and black,...) can join AOG. AOGers are socially responsible people.

5.When was AOG founded?

May 8, 2011.

6.What are AOG programs?

As of now, AOG has 4 programs:

  • Promoting Social Responsibility: mobilizing people and institutions to give back to the community through AOG or other ways. Those who get interested in AOG join us.
  • Educate for Rwanda: promoting the quality of education through offering comprehensive high school scholarships and delivering trainings to a wide range of people.
  • Community Service: on a monthly basis, AOG fellows participate in community service activities: taking food to vulnerable patients in hospitals, collecting and distributing clothes to the needy, raising money to purchase health insurance cards for the needy, ...
  • Grateful People’s Investments: a fund of AOG fellows for savings and investment in favor of vulnerable entrepreneurs.


7.How can one join AOG?

If one is interested in joining AOG, he/she sign a commitment form that depends on how they want to serve. One can be a fellow, or a donor, or a volunteer, or an advisor. You can find a commitment form template on our website (http://actsofgratitude.org/index.php?option=com_content&view=article&id=68&Itemid=120) or get it from a person who got you interested in AOG.

8.Would you explain to me the difference and attributions of the above described membership options?

  • Fellow: he/she gives a monthly contribution, participates in monthly community service activities, and can be part of the AOG leadership. A big portion of the AOG community is made up of fellows.
  • Donor: he/she donates money or makes in-kind donations. Mostly these are busy people who find it difficult to get time for serving as fellows.
  • Volunteer: he/she contributes time and talents. Mostly these are people who can’t get money and in-kind donations.
  • Advisor: he/she is a member of the AOG Board of Advisors. One can request and be guarranted it or can be requested and accepts it depending on what they can help AOG with. They can also contribute money or make in-kind donations.

In brief, AOG gives a range of options to people interested in giving back to the community.

9.If one decides to join AOG now as a fellow, what is directly expected of such a new fellow?

  • Pay his/her contribution on a monthly basis
  • Participate in a community service activity once a month
  • Participate in a general assembly meeting of fellows once in 3 months
  • Advocate for AOG and help interested people join the community
  • Be part of the AOG leadership once given an opportunity


10.Is AOG interested in building partnerships?

Yes. AOG partner with different organizations (partner organizations) and corporate companies (corporate partners).

11.How did the idea to start AOG come?

AOG was founded on May 8, 2011 by 13 people. Among the 13, Jean d’Amour MUTONI is the one who came up with the idea after being asked this question: ‘can’t you rely on yourselves?’.

That question was put to him when he was heading a a group of homeless students of the former Kigali Health institute (KHI) and Kigali Institude of Science and Technology (KIST).

In 2009, Jean d’Amour went to different donors to seek alms for hygiene materials and foodstuff. Most of the donors turned him down. And one of them put the above mentioned question to him and advised that the group would talk to almni members who were earning some income and ask them to contribute to possible solutions. Unfortunately, most of the alumni refused to help.

Later, by chance, the group leadership talked to KHI employees and members of the KHI RPF (Rwanda Patriotic Front) task force. The later accepted to help for 2009 holidays.

 From that situation, Jean d’Amour was challenged to think why people who were helped find it difficult to give back. Over some time, he shared that challenge with people in his network. Most of the people he talked to said they really wanted to do something but the problem was getting a reliable channel through with to serve.

On May 8, 2014, Jean d’Amour invited 12 people who had showed to a meeting to brainstorm on what can be done to help people give back to the community.

During that meeting, an organization named ‘Saved to Save Initiative’ was founded. In December 2011, the organization’s name changed to ‘Acts Of Gratitude’.

 You can read more on the AOG founding history by visiting: http://actsofgratitude.org/index.php?option=com_content&view=article&id=38&Itemid=103.


12.What is the uniqueness of AOG?

The uniqueness of AOG is found in its slogan/motto: ‘everyone can help’.

Before AOG, no other organization had proved it possible that people of all categories can help. You would find that most of the organizations divide people into 2 constant parts: donors/benefactors and receivors/beneficiaries.

We, AOGers, see things differently and believe that everyone can help: rich and poor, white and black, literate or illiterate, females and males, young and old, ... That’s why AOG is made up of and built on the principal of true prtnership between all categories of people. Furthermore, we are convinced that if a big number of people who have been helped in Rwanda would decide to give back (by just doing what they can), most of the problems our community face would be eradicated.

Or otherwise, people will remain in aid dependency and problems will remain forever.

13.As of now, which achievements do you celebrate in AOG?

  • Building an organizations that has firm structures and systems: we are a regisred NGO in Rwanda, we have systems and structures for our organization’s management, and we are a transparent and free organization. This contribubes to the satisfaction of the AOG community members and to making AOG a role model organization.
  • As of April 2014, AOG grew to have 134 fellows, 6 donors, 2 advisors, ...
  • As of April 2014, we offered 11 high school scholarships to vulnerable students
  • As of April 2014, we had taken food to 462 vulnerable patients admitted in hospitals
  • As of April 2014, we had donated 30 health insurance cards to the needy. In 2014, plan to donate 1000 cards.
  • As of April 2014, we had collected and donated 5803 clothes to the needy
  • As of April 2014, we had disbursed 5 loans to vulnerable entrepreneurs.

14.It is apparent that AOG works in many domains. Why didn’t you choose to focus on one thing?

AOG is joined by a wide range of people. Thus, we try to offer a good number of options for each and everyone to get where to fit. However, we have a priority when it comes to spending the organization’s money: EDUCATION. More than 50% of all the fellow contributions and most of donations are invested in offering high school scholarships.

__________________ everyone can help ____________________


IKINYARWANDA

 1.AOG ni iki?

AOG ini inyuguti z’impine y’izina ry’umuryango wacu riri mu cyongereza: ACTS OF GRATITUDE. Mu Kinyarwanda risobanura ‘IBIKORWA BY’ISHIMWE’.

2.AOG ni ihuriro bwoko ki?

Acts Of Gratitude ni umuryango Nyarwanda utari uwa Leta (NGO).

3.AOG ikora iki?

AOG iharanira kuzamura umuco wo Kwitura ineza hagamijwe gufasha abatishoboye benshi kurushaho no kubaka umuryango w’abantu b’ingeri zose bitaye kuri Rubanda mu Rwanda.

4.AOG igizwe n’abantu bameze bate? Cyangwa ni bande bemerewe kwinjira muri AOG?

AOG igizwe n’abantu bashimira kuko bafashijwe n’imiryango yabo, inshuti, cyangwa n’imiryango ifasha abatishoboye kandi bakaba bumva bafitiye rubanda umwenda wo kwitura ineza bagiriwe. Muri AOG twemera ko ‘buri wese yafasha’ bityo rero abantu b’ingeri zose (abakuru n’abato, abize n’abatarize, abagore n’abagabo, abakire n’abakene, abera n’abirabura, ...) bemerewe kwinjira muri AOG. AOG igizwe n’abantu bitaye kuri rubanda.

5.AOG yatangiye ryari?

Ku italiki ya 8 / 5 / 2011

 6.AOG ikora iki?

Kugera ubu, AOG ikora ibikorwa bikubiye muri gahunda 4:

  • Kuzamura Ukwita Kuri Rubanda (Promoting Social Responsibility): gushishikariza abantu n’ibigo kwitura ineza bagiriwe babinyujije muri AOG cyangwa ahandi. Abemewe kwifatanya na AOG binjira mu muryango.
  • Turerere u Rwanda (Educate for Rwanda): guteza imbere uburezi binyuze mu kurihira kurihira abanyeshuli biga mu yisumbuye no gutanga amahugurwa ku bantu batandukanye.
  • Umuganda (Community Service): buri kwezi abasangirangendo ba AOG bakora ibikorwa by’ishimwe bitandukanye: kugemurira abarwayi kwa muganga, kwegeranya imyenda iva mu bagiraneza batandukanye ikazahamwa abantu batishoboye, gushakira mituweli abatishoboye, ...
  • Ishoramari ry’abantu bashimira (Grateful People’s Investment): ikigega cy’abasangirangendo ba AOG cyo kuzigama no kuguriza abashoramari batishoboye.


7.Ni gute umuntu yinjira muri AOG?

Ushaka kwinjira muri AOG asinya inyandiko y’ukwiyemeza (commitment form) ijyanye n’icyo shaka gukora muri AOG. Ashobora kuba umusangirangendo, umuterankunga, umukorerabushake, cyangwa umujyanama. Inyandiko y’ukwiyemeza iboneka kuri website ya AOG (http://actsofgratitude.org/index.php?option=com_content&view=article&id=68&Itemid=120) cyangwa ukayihabwa n’uwagukundishije cyangwa uwagusobanuriye AOG.

8.Mwansobanurira neza aho abo bantu bagize AOG batandukaniye batandukanye n’icyo bakora?

  • Umusangirangendo: ni umuntu winjira muri AOG yiteguye gutanga umusanzu ashoboye buri kwezi, kwitabira ibikorwa bitandukanye byo gufasha buri kwezi, no kuba umuyobozi igihe agiriwe icyizere. Abantu muri AOG ni abasangirangendo.
  • Umuterankunga: ni umuntu uhitamo gutanga amafaranga cyangwa ibindi bintu bifasha AOG kwita ku batishoboye. Akenshi abaterankunga baba ari abantu bakunze kugira umwanya mucye ku buryo basanga bataba abasangirangendo.
  • Umukorerabushake: ni umuntu uitamo gufasha akoreshje umwanya n’impano ze. Akensi abakorerabushake ni abantu baba badafite ubushobozi bw’amafaranga.
  • Umujyanama: ni umuntu uhitamo kuba mu nama ngishwanama ya AOG. Ashobora no gutera inkunga mu mafaranga n’ibikoresho. Ubishaka arabisaba akabyemererwa cyangwa akabisabwa akabyemera bitewe b’icyo yafasha AOG.

Muri macye AOG igerageza gufasha abantu bose bashaka kwitura ineza iborohereza mu buryo     bujyanye n’icyo bashoboye.

9.Ubu umuntu ahise yinjira muri AOG nk’umusangirangendo ni iki aba ategerejweho?

  • Gutanga umusanzu yiyemeje buri kwezi
  • Kwitabira umuganda (igikorwa cyo gufasha) rimwe mu kwezi
  • Kwitabira inama rusange y’abasangirangendo rimwe mu mezi 3
  • Gusobanurira AOG abatayizi no gufasha abashaka kuyinjiramo
  • Kugira uruhare mu miyoborere y’umuryango igihr agiriwe icyizere


10.Ese AOG ishishikajwe no kugirana umubano n’indi miryango?

Yego. AOG ifatanya n’imiryango nkayo ndetse n’ibigo by’abikorera.

11.Igitekerezo cyo gushinga AOG cyaje gite?

AOG yatangijwe n’abantu 13 ku italiki 8/5/2011. Muri abo 13, Jean d’Amour MUTONI ni we wagize igitekerezo bwa mbere bitewe n’ikibazo yabajijwe: ‘ubu ntimwakwifasha?’.
Icyo kibazo yakibajijwe igihe yari akuriye itsinda ry’abanyeshuli batagiraga aho bataha mu biruhuko bigaga mu bigo by’amashuli makuru byahoze ari KIST na KHI. Mu 2009, Jean d’Amour yagiye gushaka inkunga y’ibikoresho by’isuku n’ibyo kurwa. Abenshi mu baterankunga yagannye baramuhakaniye. Ndetse umwe muri bo ni we wamubajije kiriya kibazo kandi amugira inama ko we n’abandi bafatanyije kuyobora itsinda barebera hamwe uko basaba abahoze muri iryo tsinda barangije amashuli bakaba bafite akazi kugaruka bagafatanya na bo.

Icyabababaje cyane ni uko basabye abo bakuru babo kugira icyo bakora bagahakana. Ku bw’amahirwe iryo tsinda ryaje kuvugana n’abakozi b’ikigo cyahoze ari KHI bahuriye muri Task force ya RPF (Rwanda Patriotic Front) bemera kubafasha muri icyo kiruhuko cya 2009.

Jean d’Amour rero yahakuye isomo no kwibaza impamvu abantu benshi bafashijwe batajya basubiza amaso inyuma ngo biture ineza bagiriwe. Mu kwibaza icyo kibazo yagiye abiganiriza abantu benshi bakavuga ko mu by’ukuri bumva babishaka ahubwo bakabura uburyo bwizewe bwo kubinyuzamo.

Abantu 12 ba mbere bagaragaje ubushake ni bo Jean d’Amour yatumiye mu nama yo kuwa 8/5/2011 ngo barebere hamwe icyo bakora mu gufasha abantu kwitura ineza bagiriwe. Ni kuri uwo munsi batangiza umuryango wiswe ‘Saved to Save Initiative’ nyuma (Ukuboza 2011) uza guhindura izina witwa ‘Acts Of Gratitude’. Ku nkuru irambuye wasoba amateka y’ishingwa rya AOG kuri website yacu: http://actsofgratitude.org/index.php?option=com_content&view=article&id=38&Itemid=103.

12.Ni uwuhe mwihariko AOG ifite?

Umwihariko wa AOG ushingiye ku ntero yacu ‘ buri wese yafasha’. Mbere ya AOG nta wundi muryango tuzi wagaragaje ko abantu b’ingeri zose bashobora gufasha. Ahubwo wasangaga imiryango myinshi igabanya abantu mo ibice 2: abafasha n’abafashwa. Twe rero si ko tubibona kuko twemera ko buri wese yafasha: abakire n’abakene, abera n’abiraburura, abize n’abatarize, abagore n’abagabo, abana n’abakuru, ...
Ni muri urwo rwego AOG igizwe kandi ishingiye ku bufatanye nyabwo bw’ abantu b’ingeri zose. Na none dusanga umubare munini w’abantu bafashijwe mu Rwanda biyemeje kwitura ineza (bakora icyo bashoboye) hari ibibazo by’abatishoboye byahita birangira. Bitabaye ibyo abantu bazahera mu bubata bw’imfashanyo n’ibibazo bikaba akarande.

13.Kugera ubu ni ibiki mwishimira AOG yagezeho?

  • Kubaka umuryango ufite inzego n’imikorere bihamye: Turi umuryango utari uwa leta wemewe mu Rwanda, dufite imikorere n’inzego bikenewe mu kugenga umuryango AOG, kandi turi umuryango ukorera mu mucyo n’ubwisanzure. ibi bituma abari mu muryango bawishimiye kandi AOG ikaba icyitegererezo ku miryango isa nayo mu Rwanda.
  • Kugera Mata 2014, twubatse umuryango mugari kandi ugikura: abasangirangendo 134, abaterankunga 6, abajyanama 2, ...
  • Kugera Mata 2014, twarihiye amashuli abanyeshuli batishoboye 11
  • Kugera Mata 2014, twagemuriye abarwayi bagera kuri 462 mu bitaro bitandukanye
  • Kugera Mata 2013, twahaye amakarita y’ubwishingizi mu kwivuza abatishoboye 30. Muri 2014, turateganya gutanga amakarita 1000.
  • Twegeranyije kandi dushyikiriza imyambaro 5803 abakene
  • Twahaye inguzanyo ba rwiyemezamirimo batishoboye batanu (5)


14.Mu bigaragara AOG ikora ibintu byinshi. Kuki mutahisemo ikintu kimwe ngo mugishyiremo imbaraga nyinshi?

AOG yinjirwamo n’abantu benshi. Buri umwe rero aba afite uburyo bwo gufasha yiyumvamo kurusha ubundi. Ni yo mpamvu dutanga amahitamo menshi. Ariko kandi ari icyo dushyira imbere y’ibindi: UBUREZI. Hejuru ya 50% by’amafaranga y’umusanzu w’abasangirangendo n’inkunga ashorwa mu kurihira abanyeshuli bo mu yisumbuye dufasha.

 ______________ buri wese yafasha ________________

 

 

 


AOG COMMUNITY





Everyone can help!